Tuty
Tuty

Tuty



My Biography

Amazin ayiswe n’ababyeyi ni Nikuze   Alain   Thierry                       akaba azwi ku izina ry’ubuhanzi rya R.TUTY     /R isobanura  RUTHENEYizina rye  mu bwana TUTY isobanura THIEERY,  akaba yaravutse taraiki ya 23/12/1984 I Kigali mu karere ka Nyarugenge ,riko ubu ngubu akaba abarizwa mu bubiligi mu mujyi wa Bruxelles. 

Mu bwana bwe yakuze akina umupira  w’amaguru arinaho numvaga impano ye yariherereye  gusa ubwo yageraga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye akaba yarakinnye umukino wa mbere mui Division ya kabiri aho yakinga mu ikipe ya Kiyovu.

Si aho gusa kuko yakiniye n’ikipe yitwaga Flash Fc y’I Muhanga ariko icyo kige akaba yara igikunda umuizki aho yakoraga Playback z’izindi ndirimbo  dore ko icyo gihe byari bigezweho.Nyuma y’igihe  gito yaje kubona amahirwe yo guhamagarwa n’umutoza wa Rayon sports RAUL SHUNGU MURI RAYON SPORT,ubwo aba yinjiye muri Rayon sport gutyo.

Nyuma yaje guhita abona andi mahirwe yo kujya kwiga umupira w’amaguru   Muri ecole de foot,aza gukomereza amasomo ye I Burayi naho akaba yari akiga umupira w’magauru dore ko yahise abona n’ikipe akinamo yo kumugabane w’I burayi.

Ese R.Tuty yaje kwinjira mu muziki neza gute?

 Nubwo yigaga umupira ntibyamubuzaga gukunda umuziki ,ubwo yari kumugabane w’I burayi yasabwaga hamwe na hamwe  kujya kuririmba muri Bars cyangwa se Café zimwe na zimwe.Ibyo rero nibyo byamuhaye ingufu zo guhita ajya gukorera indirimbo ye ya mbere muri studio.

Icyo gihe yahise akora indirimbo nk’ IDINI  Y IFARANGA  .....,INSHUTI MBI,,, MAGORWA.........,KIBONDO,ISEZERANO,IHINDUKA,INZOGA IROSHYA.Gusa akaba yaraje kubona Producer Lick Lick ari umuhanga bityo aza mu Rwanda kuba ariho azjya akorera indirimbo ze.Ku nshuro ya mbere yahise akora indirimbo yise  IDI Y’ IFARANGA   yakunzwe n’abantu batari bacye ,bituma afata icyemezo cyo gukora Album ya mbere yiswe gutyo .Ubu akaba  amaze kugira Album eshatu  ,,IDINI Y ‘IFARANGA ....UTUVUGIRIZO  N ‘ AGACU KAREMBERA .

R.Tuty akaba yishimira urwego amaze kugeraho muri muzika yedore ko amaze gukora ibitaramo bitandukanye muburayi n’Africa ,akaba umwaka utaha ateganya gutangira kwiga umuziki mu ishuri rya Muzika rya Bruxelles.Ikindi   yifuza gukora orchestre ifite  abacuranzi n’a babyinnyi  .

Mubuzima busanzwe R.Tuty kunda ikintu cyose kizana AMAHORO N’URUKUNDO  MU  BANTU.






©2018 Inyarwanda
An Inyarwanda Ltd Venture