Jules Sentore
Jules Sentore

Jules Sentore



All Songs of Jules Sentore Play All

1

Gakondo

Gakondo

Jules Sentore

156

2

Diarabi

Diarabi

Jules Sentore

42

3

Guluma

Guluma

Jules Sentore

250

4

Ruca Imana

Ruca Imana

Jules Sentore

33

5

Mumaranyota

Mumaranyota

Jules Sentore

39

6

Indashyikirwa

Indashyikirwa

Jules Sentore

25

7

Uranyura

Uranyura

Jules Sentore

40

8

Kora akazi

Kora akazi

Jules Sentore

36

9

Umpe akanya

Umpe akanya

Jules Sentore

21

10

Ndayoboza

Ndayoboza

Jules Sentore

27

11

Ngera

Ngera

Jules Sentore

24

12

Musanganire

Musanganire

Jules Sentore

61

13

Dutaramane

Dutaramane

Jules Sentore

43

14

Akazuba

Akazuba

Jules Sentore

35

15

Udatsikira

Udatsikira

Jules Sentore

25

16

Ndayoboza

Ndayoboza

Jules Sentore

22

17

Amahoro

Amahoro

Jules Sentore

30

18

Nahinduwe Mushya

Nahinduwe Mushya

Jules Sentore

45

My Biography

Icyoyitungiye Jules Bonheur wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Jules Sentore yavutse tariki ya 10 Ukwakira 1989, avukira mu gihugu cy' u Burundi mu mujyi wa Bujumbura ubu akaba afite Mama we naho papa we yatabarutse Jules ataravuka, akaba afite mushiki we nk’umuvandimwe rukumbi afite.

Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire de Kacyiru, ayisumbuye ayiga i Nyanza muri Igihozo St Peter (Tronc Commun), akomereza muri Solidality Academy i Gikondo. Yize HEG (Histoire Economy and Geography). Ku bijyanye n’amashuri makuru, yifuza kuzakomereza mu bijyanye na muzika.

Kuva Jules yavuka yarezwe na sekuru  Sentore Athanase uzwi cyane muri muzika gakondo nyarwanda. Akibyiruka yahise atangira kwiga ibijyanye n’ubutore, dore ko kuva mu myaka 5 gusa yatangiye kwiga guhamiriza, gutemba n’ibindi, akomeza kubikora kugeza mu myaka 15 ubwo yatangiraga kwiga gucuranga inanga no kuvuza ingoma nyarwanda, gusa kuririmba byo byari byaramwihishe kuburyo byamugoraga maze sekuru  Sentore akamubwira ko ibyiza yaba abiretse kuko abona ko bikomeje kumugora, ariko akamwizeza ko bizaza kuko yabonaga azavamo umuhanzi.

Jules yaje kubikunda cyane atangira kwigana indirimbo z’abandi bahanzi harimo Kidumu, Muyango, Cecile Kayirebwa n’abandi bo hanze harimo nka Lionel Richie, Kenny Rogers n’abandi benshi, nyuma yaje kumva biri kuza cyane maze sekuru Sentore Athanase atangira kubimufashamo amwereka ubuhanga yakoresha ngo ijwi rye rirusheho kumworohera ndetse yiharire ubuhanga bwe bwite, gusa yari yariyemeje kuririmba bya kizungu nyuma abitekerezaho asanga yaribeshye ahita atangira kubivamo, atangira kwihata iby’umuco nyarwanda, yumva yiyemeje kuba muri GAKONDO nk’uko sekuru yafatiragaho urugero yabimutozaga.

Indirimbo ye ya mbere yaririmbye akayishyira ku mugaragaro yitwa Umugambi Wayo, yayikorewe na Producer Pastor P. Yayikoze mu rwego rwo gusobanura uburyo yavutse akanakuramo kuko abibonamo nk’igitangaza cy’Imana.

Ubu amaze gukora album yitwa MURAHO NEZA igizwe n’indirimbo 11, akaba afite n’izindi nyishi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye, gusa yemeza ko akunda gukora indirimbo nkeya ariko yitondeye ari nabyo bituma adashyira ahagaragara indirimbo nyinshi mu gihe gito.






©2018 Inyarwanda
An Inyarwanda Ltd Venture