All Songs of Senderi International Hit Play All
My Biography
Yavutse ku itariki 15/3/1978. Ni mwene Rutagwabira na Mukaderevu Esperance, yavutse mu bana 9. Ni imfura, bakaba basiye ari 2 we na bucura bwabo kubera Genoside yabereye muri aka karere.Avuka mu ntara y'Uburasirazuba mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye. Niho yakuriye, ahiga amashuri abanza n'ay'imyuga(CRI).
Mu 1993 yagiye mu gisirikare cya RPF Inkotanyi kugeza mu 1997 aho yavuyemo afite ipeti rya Kaporali. Muri iki gihe cyose uyu muhanzi yakoraga umuziki w'indirimbo zigamije kubaka igihugu harimo Twariboheye yakoze mu 1996 n'iyitwa Nta Cash, Kurambagiza mu Cyaro, Jalousie.
Nyuma uyu muhanzi yatangiye gukora indirimbo zivuga kuri Jenosi kubera ibyo agiye abana mu kubohora igihugu. Muri iki gihe yasohoye indirimbo yitwa Intimba y'intore mu 1998. Nyuma yakoze izindi ndirimbo nka Murambi warangiritse, i Nyarubuye iwacu, Twigirire icyizere n'izindi nyinshi.
Uyu muhanzi yakomeje kwiga indimi mu mujyi wa Kigali aho kuri ubu ageze muri Level ya Gatatu mu ishuri GSL. Yagiye akora indirimbo zitandakanye z'amakipe, gukunda igihugu, urukundo, isuku, Ubwiyunge n'iz'ubukwe.
Muri 2010, Senderi yahawe itike na nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kujya muri Amerika kubera ibyiza uyu muhanzi yagiye akora. Uyu muhanzi afite indirimbo yaciye kuri CNN ivuga ku isuku mu mujyi wa Kigali n'u Rwanda muri rusange.
Muri uyu mwaka uyu muhanzi yakoze cyane kugeza ubwo bamutorera kujya mu marushanwa ya Salax Awards aho abahanzi bakoze cyane mu Rwanda. Ubu afite gahunda yo gukora cyane kugira ngo atazasubira inyuma. Mu bikorwa bya Reta uyu muhanzi agira uruhare rukomeye muri byose. Ni umwe mu bahanzi 10 bagiye baherekeza Perezida Kagame aho yajyaga kwiyamamaza mu gihugu hose kandi aba bose yarabahigaga dore ko na nyuma y'aho yagiye yifashishwa mu kwakira abayobozi mu bice bitandukanye by'igihugu.
Senderi afite indirimbo zose hamwe 102. Izifite amashusho ni 64. Kandi zose ziboneka kuri youtube.com.