All Songs of Khizz Kizito Play All
My Biography
Khizz ni umuhanzi nyarwanda , Amazina ye yababyeyi ni Kizito HATEGEKIMANA, yavukiye I Gitarama, mu ntara y’Amajyepfo, ku wa 12 nzeli 1988,umusore wimyaka 23, avuka mu muryango w’eabana umunani , abahungu batatu n’abakobwa batanu, amashuri abanza yayigiye mu mugi avukamo, akomeza ayisumbuyemu rwunge rw’amashuli rwa shyogwe mu kiciro rusange, arangiza amashuri yisumbuye muri Lycee De Kigali, mu mwaka w’2006. Amashuri makuru yakaminuza ayakorera mu ishuri rya KIST.
Khizz yatangiye umuzika , kuva kera akiri umwana ,aho yagiye aririmba muri chorale zo mu kiliziya, nyuma yaho, yinjiye muri muzika nyarwanda, aho yatangiye ubuhanzi nyabwo akora indirimbo zitandukanye hamwe na bamwe bategura kandi batunganya muzika nyarwanda.
Mu mwaka wa 2008, ni ho yaje gukora indirimbo ye ya mbere muri studio , akomeza kugenda asohora indirimbo zitandukanye kugeza ubu, yakoranye naba Producers bo mu Rwanda nka Prod.Mosey,Prod.Nasson,Prod.Jack,Prod.Maurix,Prod.JAY P, na Prod.Bernard bakoranye igihe kinini mu gihe kirenze umwaka nigice…..nabandi benshi batandukanye bagiye bakorana projet muri iyi nzira ya muzika.
Khizz yaje gusinya contract na producer baje gukorana nyuma ari we Prod.Bernard Bagenzi , aho yari azanye Record Label nshya ya The Zone, aho Khizz yabaye umwe mu bahanzi ba mbere bakoranye nawe , hamwe nabandi bahanzi batandukanye ,….bagize ino crew ya The Zone Label. Bernard Bagenzi ni nawe manager wa the zone.Aha ni ho Khizz yakoreye indirimbo nyinshi kandi akirimo gukorera kugeza ubu nkumuhanzi .
Mu bikorwa Khizz, amaze gukora harimo indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iziri hanze ziri official ni indirimbo 7 na video clips eshatu, muri izo ndirimbo zirindwi dufite :Nemeye,Umunota,Ntawundi,Kurushaho,Nzamwihoreza,Nzagaruka feat.Uncle Austin,Paradise na video clips yindirimbo Nemeye,Nzamwihoreza na Paradise,Okay, ariyo nshya zimaze iminsi mike zisohotsse zose zatunganijwe na Record Label ya The Zone.
Mu bikorwa Khizz amaze gukora nanone tutakwibagirwa nibitaramo byinshi yagiye akorera mu duce dutandukanye tw’igihugu aho yibanze cyane mu mugi avukamo , wa Gitarama, I Muhanga, mu mu gi wa Butare, ndetse no mu mu mugi wa Kigali, aho yazengurutse site enye mu bikorwa bya Talent Detection Ones ,mu rwego rwo kuzamura abahanzi bafite impano, aho yitabiriiye ibitaramo bimwe na bimwe byiswe Impano events,tuti bagiwe no mu ishuli rya Kist aho yiga, yagiye aririmba ku nshuri nyinshi, mu bitaramo bya Bye Bye Vacance mu mugi wa Kigali na album launch za bagenzi be zimwe na zimwe , nibindi bitegurwa ku rwego rw’igihugu muri Entertainment.
Muri gahunda afite hari gukomeza gukorera promotion ibihangano bye kandi agakomeza gukora ibintu byiza abantu bakunda kandi, arimo gutegura kongera clip mu zingobwa gukorwa zitari zakorwa nka Nzagaruka yakoranye na Uncle Austin, ndetse nka Kurushaho,Umunota nizindi zitari zabona amashusho, okay, na projet nshya arimo gutegura muri studio yindirimbo itari yatangazwa kugeza ubu.
Muri ino minsi akaba yibanze mu kumenyekanisha indirimbo nshya ya video clip yitwa Paradise, atibagiwe nandi ma audio mashya , okay agiiye gusohoka mu minsi ya vuba.
Khizz, Ubusanzwe ni umusore w’imyaka 23 nkuko twabibabwiye, ni ingaragu, Akunda gusenga no kubaha Imana,mu byo akora byose ,umuziki uuri mu bintu akunda cyane, no kubana nabantu , ndetse no kumenyana nabo .Mu ndoto ze afite gahunda yo kuba umuhanzi mwiza , ukora byiza kandi wumvwa na benshi ,agafasha benshi ,kandi agahindura ibitagenda neza muri rusange , mu bantu no muri muzika nyarwanda. Ni wo muganda we atanga nkumuhanzi kandi yifuza ko indirimbo akoze yafasha abantu benshi kuburyo burenze ubwo we atekereza, yifuza kugera kure yahoo we atekereza kandi buri ndirimbo akoze yifuza ko yaba successful
Khizz Kizito arategura kuzashyira album ye ya mbere umwaka utaha bidahindutse aho azaba arangije kwiga mu ri Kaminuza ya Kist.
Khizz ahoza kumutima abantu bose bamaze kumufasha kugera aho ageze abaproducteur naba journaliste ,abakora showbiz mu Rwanda,abakunzi be cyane , nabakunzi bumuziki nyarwanda batanga ikizere cyo gukomeza kandi ashimira na buri umwe wese wifuze kumufasha kuko yemeza ko ari itangiriro , hakiri byinshi cyane byo gukora.Abakunzi be bakunda indirimbo ze, ko abashyira imbere kandi bamuha imbaraga zo gukomeza